Monday 27 July 2020

Comment

Umunyarwandakazi Lucifer yinjiye mu muziki
Pacome Simon
************************

Kuba yariyise "Lucifer" nta cyo bitwaye. Impamvu:

1. Izina "Lucifer" ntaho riri muri Bible, usibye muri King James Version, kandi na bwo ryagezemo ku bw' impamvu z' amakosa y' abasemuzi ba Bible. Ubundi "Lucifer" ni ijambo ry' iritirano ryavuye mu kiratini, kandi mu byukuri, Bible mu mwimerere wayo ntiyigeze yandikwa mu kiratini, yewe n' abahanuzi bo muri Israel ya cyera nta kiratini bari bazi.

2. "Lucifer" mu kiratini bisobanura "Venus" (umubumbe) & birumvikana ko ntaho bihuriye n' izina "Satan".

3. Natwe, ubwacu twitwa amazina yavuye hirya iyo mu bazungu, rimwe na rimwe ntitunamenye ubusobanuro bwayo, tukishyiramo ko ngo ari "amazina ya gikristu" kandi mu byukuri hari n' ubwo aba asobanura ibintu bipfuye, bikaba byarutwa n' uko umuntu yakwitwa "Lucifer", wenda akagira iryo shema ryo kwitiranwa na Malayika w' Umucyo.

************************
https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-lucifer-yinjiye-mu-muziki?cmtx_perm=2387#cmtx_perm_2387

No comments:

Post a Comment