Monday 27 July 2020

Comment

Kaminuza y-u Rwanda mu myiteguro yo gusubukura amasomo, irimo no kwakira ubusabe bw-abanyeshuri bashya
Chris
************************

Njye nshaka kumenya niba aya magambo ari ikinyarwanda tuzi cyangwa niba ari amagambo avutse vuba kuko mwemwandika munafite inshingano yo kubumbatira ururimi kavukire, Ikinyarwanda:

1. ubusabe

2. ubusobanuro

Nkurikije uko twize ikinyarwanda, aya magambo yose, akomoka ku nshinga, gusaba, gusobanura bityo; iyo ushaka gukoresha imbundo ishobora gukoreshwa nk'izina iyo ikoreshejwe nk ruhamwa (subject niba ntarabyibagiwe). Urugero gusaba kwawe ntikwemewe. Ushobora kandi kuyikoresha iyo wongeyeho indomo. Urugero Ugusaba kwawe ntikwemewe. Byanagenda gutyo ku izina ''ubusobanuro. Ubundi havugwa, ibisobanuro, ikisobanuro, gusobanura cyangwa ugusobanura! Mudufashe komenya ikiri ikizima. Otherwise, I feel deappointed kuko usanga no munyandiko zikomeye ayo magambo akoreshwa kandi asa n'adasanzwe mu kinyarwanda.

************************
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-igeze-kure-imyiteguro-yo-gusubukura-amasomo-yatangiye?cmtx_perm=2397#cmtx_perm_2397

No comments:

Post a Comment